December 23, 2024

INKURU YA MUTONI, Igice cya #8

Ubwo twageze aho twagombaga gusanga papa, tugeze ku muryango twarakomanze ariko numvaga mfite ubwoba bwinshi….haje gufungura umugore mwiza cyane aduha karibu turicara. Ntago yatuvugishije ibintu byinshi ahubwo yaranyitegerezaga cyane, ubona afite agahinda mu maso gusa sinabashishe kumenya impamvu yabimuteye.Hashize akanya gato nabonye haje umugabo muremure, wirabura…ako kanya nahise menya ko ari data..nahise mpaguruka niruka ndamuhobera cyaneee, numvaga ntamurekura mfite ubwoba ko nakongera kumubura. Amarira yari yose kuri njye na papa wanjye, bajyaga bavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ariko uwo munsi kuri papa siko byagenze, twamaze umwanya duhoberana twongera kurebana mu maso gutyo gutyo, twaje gufata intebe turicara ambaza amakuru yose , ubuzima nanyuzemo bwose ndabumubwira mubwira n’uburyo mukecuru yanyitayeho uko ashoboye kose, gusa nyuma naje gutungurwa nuko mukecuru nawe yari ahari ariko ntago nari namubonye mu byukuri kubera urukumbuzi narimfitiye papa.

Twarariye turankwa, turishima cyane, wari umunsi wambereye mwiza kurusha indi yose! Nyuma nibwo papa yambwiye ko njyewe na mukecuru ashaka kutuvugisha ndetse na wa mugore nabonye kare. Twagiye hanze turicara nuko papa atangira ati” Mutoni mwana wanjye uri imfura yanjye kandi nta cyahindutse ku rukundo nagukunze kuva nakubona, wampoze ku mutima iyo narindi ariko turashimira Imana ko twasanze warabaye umukobwa mwiza cyane, numvaga mfite isoni zo kukwita umwana wanjye kandi ntarakureze nkaba nkubonye wiga muri kaminuza… ndashimira mama cyane kuko yambereye aho ntarindi ariko nkusezeranyije ko utazongera kumbura iteka ryose! None rero impamvu mbahamagariye hano mwese nuko haricyo nashakaga kubabwira. Uyu muntu mubona hano ni umugore wanjye akaba na mama w’abana banjye na Mutoni arimo!

Biracyaza……