October 17, 2024

INKURU YA MUTONI, Igice cya #9

Nyuma yo kugirana ikiganiro na papa natangiye kwibaza ibibazo byinshi mu mutwe wanjye, mu buzima bwose nakuze numva mama wambyaye atarankunze kuko atashanze kundera. Kuba ariwe papa yashatse ubungubu nkumugore we ndetse bafitanye abandi bana, numvise binteye igikomere ku mutima ndetse numva ntakishimye nka mbere . Imyaka 23 yarishize ntaziko nzigera mbona mama wambyaye, ndetse nkurikije amateka mukecuru yajyaga ambwira, numvaga narabyakiriye ko mama atashatse ko mubera umwana ndetse akananyanga. Kuba narimbonye mama wambyaye nyuma y’imyaka 23 byarangoye cyane kubyakira kuko numvaga muri njye nubundi nta rukundo mufitiye.

Bwarakeye twese tugomba guhurira ku meza gufata amafunguro ya mugitondo, papa ntago yari kwicara ngo afungure ntarahagera! Nubwo nagerageje kwiyumanganya ngo hatagira ubona ko mfite ikibazo nabonaga buri wese anyibazaho, Tuvuye ku meza mukeceru yaje kunjyana ahiherereye ambaza icyambabaje, mubwira ko ntacyo kuko sinashakaga ko ahangayika. Numvaga nakongera nkisubirira kw’ishuli ariko papa arabyanga, ambwira ko nakwihangana nkagenda nyuma y’iminsi ibiri kuko bari bakinkumbuye. Narabyemeye kuko Numvaga ntashaga kubabaza data kuko naramukundana cyane ariko mama wabyaye we nari ntaramwiyumvamo, narinkenye igihe gihagije cyo kubitekerezaho nkakira ko koko mfite mama.

Ku mugoroba byabaye ngombwa ko mukecuru na papa bajya kureba ya nzu papa yari yaradusigihe ngo idutunge, inandihirire amashuli, Ubwo byabaye ngombwa ko nsigarana nuwo data yari yambwiye ko ari mama, byari bimbangamiye ariko ntayandi mahitamo narimfite muri uwo mwanya. Yakomanze ansaba kwinjira mu cyumba aho narindi, ndamwemerera arinjira, numvaga ntari bubone icyo nganira nawe pe, twamaze akanya twese ducecetse nyuma nibwo yahise apfukama hasi amarira atemba agira ati “Mutoni mwana wanjye mbabarira ndakwingizwe ntago nagutaye nkwanga, Uri imfura yanjye kandi wampoze ku mutima kuva nkikubyara….nubwo ntagize amahirwe yo kukurera ariko nukuri ndagukunda cyane…ndetse ishavu ryendaga kuzanyica kubera kwishinja icyaha cyo kuguta sinkurere..mbabarira unyumve mwana wanjye”…..

Yarangije kuvuga nanjye narize numvaga mfite umujinya uvanze n’impuhwe bituma muhagurutsa mwicaza iruhande rwaho nari nicaye. Nibwo yakomeje ati “Ubwo nakundanaga na papa wawe mu mashuli yisumbuye ntago ababyeyi banjye bari babishyigikiye kuko bari bakize cyane, ariko ntago byigeze bimbuza gukunda papa wawe kuko numvaga naramuhaye umutima wanjye wose…Nyuma nibwo yanteye inda mbamza kubihisha iwacu kuko numvaga bazanyica cyangwa papa akagirira nabi papa wawe kuko data yari umunyamahane cyane, Nashatse kwiyahura cyangwa ngo njye kure cyane mpunge ababyeyi ariko nza gusanga naba shyize papa wawe mu kaga. Nibwo niyemeje kubwira ababyeyi banjye ko ntwite, nkibivuga papa yahise ankubita urushyi ngiye kugwa hasi mama arandamira, nibwo narimbonye papa wanjye andakarira bigeze hariya…..Yahise antegeka ko inda ngomba kuyikuramo cyangwa nkamuvira mu rugo..ndabyibuka narimfite imyaka 18 ndi mumwaka wa nyuma w’amashuli y’isumbuye, ntago narimfite aho najya baramutse banyitukanye, nibwo namwemereye ko inda nzayivanamo ndetse mugitondo kare njyewe na maman atujyana kwa muganga…Ndashimira mama cyane kuko yankingiye ikibaba atuma inda batayikuramo ahubwo twemeranya ko tuzajya tuyihisha noneho nabyara nkazahita mp’umwana se ariwe papa wawe, akaba ariwe umurera, wenda ko nazakubona mu bihe bizaza. Nuko byangendekeye mwana wanjye ntago nakwangaga, ahubwo kuva nakubyara sinkwirerere byambereye igikomere gikomeye cyane ntazakira…Ndakwinginze mbabarira nitwe mama wawe..”

BIRACYAZA…..