December 24, 2024

Igice cya #1: “UBUZIMA BWANJYE”

Nakuze nisanga mu muryango w’abana batanu, ndetse nababyeyi bacu babiri. Nari imfura mubana bose, imirimo yose ninjyewe yarebaga harimo no kurera abari bakiri batoya. Twabaga mu buzima bugoye bwo mucyaro, icyari cyidutunze kwari uguhinga, twaba twarumbije inzara ikatwica. Papa yari umusinzi wa mbere mu gace twari dutuyemo, ntago yajyaga yibuka ko afite n’abana ahari, icyo yakoraga yatahaga yasinze amenagura ibyo asanze mu nzira ku butyo iyo twamwumvaga atashye twese twajyaga kwihisha kuko byari akamenyero ko yatahaga akarwana na mama. Maman yatwitagaho uko ashoboye nk’umubyeyi umwe nkaho aturera wenyine, akenshi yarwanaga na papa bitewe nuko papa yashakaga gukubita abana abaziza ubusa cyangwa aruko mama amutonganyije amubaza impamvu aba yasinze kandi abana be baburaye.

Birumvikana ntago nigeze nishima mu buto bwanjye kuko mu rugo hahoraga amakimbirane n’inzara. Iby’amashuli byo ntago twabitekerezaga kuko njyewe nagombaga gusigara ndera abana mama yagiye guhinga ngo tubone icyo turarira. Musaza wanjye wankurikiraga yamfashaga abana bato njyewe nkajya kureba ibyo kurya duha abana natwe tukarya ibisigaye. Ntago nari narigeze rya ngo mpage mu rugo iwacu kuko ibiryo twabihariraga abana twebwe tukarya ibisigaye. Akenshi njyewe na musaza wanjye twiriraga ibijumba twagira Imana tukabona udushyimbo ku ruhande. Ubwo bwari ubuzima bwa buri munsi kandi twari twarabwakiriye kuko ntayandi mahitamo twari dufite.

Iyo nabonaga abana tungana bagiye kw’ishuli numvaga bimbabaje kuba njyewe ntaragize amahirwe yo kwiga nkabandi, nanone nkababazwa nukuntu papa atatwitaho ndetse akanakubita mama cyane. Akenshi najyaga ntekereza gucika mu rugo nkajya kuba ku muhanda ariko icyatumaga ntajyayo nuko abo nabonaga bari ku muhanda abenshi bari abahungu, nanone nkagirira mama impuhwe zuko ntamuntu azasigarana wo kumufasha imirimo. Mu byukuri mama ntakintu yigeze atwima agifite, yaduhaye ibyo yarafite kuko nimirimo yakoraga yariyo kugirango abashe kubona ibyo agaburira abana be. Nahoraga nibaza amaherezo y’ubuzima tubayemo nkayabura kuko uko bwije nuko bukeye byarushaga kuba bibi.

Biracyaza…..