October 16, 2024

Imyanya 1433 ku bifuza akazi ko kwigisha – Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB)

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) buramenyesha abantu bize indimi , abize kwigisha mu mashuri y’ inshuke n’ikiciro cy’amashuri abanza (ECLPE) ku rwego rwa A2; abize Maths-Physics n’ abize Biology-Chemistry ku rwego rwa A1 bifuza akazi ko kwigisha ko bakwihutira kugeza ku Karere ibyangombwa bisaba akazi ko kwigisha (Fiche isabirwaho akazi ya MIFOTRA, Fotokopi ya diplome, Fotokopi y’ indangamuntu, Fotokopi y’indangamanota) kuva ku wa mbere taliki ya 12/04/2021 kugeza ku wa gatatu taliki ya 14/04/2021.




Ikitonderwa: Buri wese wifuza umwanya wo kwigisha, arasabwa gutanga ibyangobwa mu Karere kamwe ahisemo bitewe n’imyanya ihari nkuko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Iri tangazo ntirireba abarimu basanzwe mu kazi ndetse n’abandi bose bagaragara ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya.