December 23, 2024

Dufashe mugenzi wacu watwandikiye: “Mungire inama byandenze”

Nitwa Alex, hashize igihe mpuye n’umukobwa witwa Alice mwiza cyane w’uburanga inyuma ndetse no k’umutima ntawe namugereranya pe. Mbere twabanje kuba inshuti bisanzwe, Umunsi umwe ararwara noneho arampamagara. Yari umunyeshuli muri kaminuza aba muri ghetto akodesha n’abandi bakobwa batatu. Amaze kumpamagara nagiye kumureba muri ghetto yabo mujyana kwa muganga bamusuzumye basanga afite ikibazo mu nda cya appendix kandi agomba guhita abagwa byihuse ariko basaba ko mbere yuko bamubaga tugomba gutanga amafaranga 80.000 rwf ngo babone kumubaga. Ntago maman we yabaga hafi aho ubwo byabaye ngombwa ko amuhamagara kuko ayo mafaranga ntayo Alice yarafite ariko maman we amubwira ko bidashoboka ko yahita amugeraho ako kanya(hari nka saa tatu z’ijoro) ko ahubwo ari buhazindukire kare. Kuko byari ngombwa ko Alice bahita bamubaga amafaranga narayatanze kuko nari nizeye ko maman we aza kuyampa umunsi ukurikiyeho kandi byari na ngombwa gufasha umukobwa nkunda. Baje kumubaga binagenda neza ntakibazo, bukeye maman we aba arahageze ansubiza ya mafaranga yose nari natangiye Alice arananshimira kubwitange nagize. Icyantangaje nukuntu maman we yari muto mwiza inshuro 1000 ugereranyije numwana we twakundanaga. Ntago uwo mukobwa yabwiye maman we ko dukundana ahubwo yavuze ko ndi inshuti ye bisanzwe twigana kuri kaminuze imwe. Twagumye aho kwa muganga kugeza mu masaha akuze, njyewe ndasezera kugirango ntahe mbabwira ko nzagaruka ejo kureba uko Alice yaramutse.

Bukeye bwaho nka saa kumi nimwe z’umugoroba nabonye numero impamagaye ntayizi, nitabye nsanga ni maman wa Alice, kuko atari amenyereye neza uwo mugi kandi ariho agomba kurara kugirango azinduke ajya kureba uko Alice yaramutse, yatsabye niba naba nzi lodge nizeye yararamo. Namusabye ko niba bitamubangamiye aho kugirango arare muri logde anishyure amafaranga, ko yaza nkamucumbikira kuko aho nari ntuye hari ahantu hatuje kandi hisanzuye. Ntago yajuyaje yarabyemeye ambwira aho ari njya kumufata mujyana aho nabaga. Tugeze mu rugo nabonaga anyisanzuyeho cyane kugeza ubwo twaje kuryamana. Ntago nabehsya nanjye nari namukunze pe ariko nkagira ikibazo cy’uko nubundi nkundana n’umukobwa we ariko nkuko nabibabwiye hejuru ntago uyu mumaman yaraziko nkundana n’umwana we. Ubwo nyuma yigihe maman wa Alice yaje kuntumira ngo musure, naje kujya kumusura mu mujyi yabagamo biba ngombwa ko nongera kuryamana na we. Nyuma y’iminsi itatu nza gutaha nsubira kw’ishuli. Ikibazo mfite kugeza ubu nuko Alice yambwiye ko atwite inda y’ibyumweru bibiri kandi hari hashize iminsi ibiri gusa na mama we ambwiye ko atwite inda y’amezi ane. Nayobewe icyo nakora kugeza ubu, inama zanyu zamfata cyane gusa nari natekereje gucika, bose bakambura nkajya ahantu batazongera kumbona. Mumfashe menye icyo nakora.

Murakoze