March 12, 2025

INKURU YA MUTONI- Igice cya Gatatu

Nakomeje gutekereza ku byo nyogokuru yambwiye, uko ryamye nijiro nkarota papa mbona turi kumwe, nkabona ari umugabo muremure cyane kandi w’igihagararo ariko nakwicura nkasanga narotaga nkumva birambabaje cyane. Ijoro n’amankwa nibazaga icyo nzakora kugirango mubone ariko ntagisubizo nabonaga. Nifuzaga ko nyogokuru yishima bityo nahoraga nzirikana amagambo yambwiye bikantera imbaraga zo gushaka data. Mukecuru yarageze mu myaka ikuze, atangira kugira imbaraga nkeya ndetse akarwaragurika cyane bikantera ubwoba kuko ntago nifuzaga kumubura ntaramwishyura ibyo yankoreye byose. Yambereye data na mama icyarimwe kandi ntacyo namuburanye n’uburere mfite niwe wabuntoje. Numvaga natanga ibyo mfite byose kugirango mbashe kubona data wabyaye, niyo byari kunsaba kureka amashuli yanjye numvaga nabyemera kuko numvaga ariwe umfitiye akamaro kurusha ibyo byose. Nahoraga nibaza mukecuru aramutse yipfiriye uko byagenda, kuko aya mashuli nize yaba amfiriye ubusa, ntamuntu naba mfite kw’isi naba ndigukorera byose byaba bibaye imfabusa. Nyuma y’iminsi mike nasubiye kw’ishuli kugirango amasomo atanshika, nasezeye kuri mukecuru nsiga mbwiye wa mwana umufasha ko azantumaho mukecuru aramutse arwaye akaremba.

Mu nzira njya kw’ishuli nta kindi natekerezaga uretse ababyeyi banjye, nubwo mama yantaye ataramenya nicyo nzavamo ariko numvaga nifuza kumumenya ariko ntibyari gushoboka, Nta mazina cyangwa se basi ifoto ye narimfite ngo bimfashe kumushakisha, ibyo byose byanteraga agahinda cyane nkumva nanze gukura kuko kera nkiri akana gatoya numvaga ko mukecuru ariwe mubyeyi wanjye nkumva ntabindi ntekereza ibyo bimpagije. Gukura nibyiza ariko uko umuntu akura niko n’ubwonko butekereza kurushaho kandi ntago aritwe tubihitamo niko Imana yaturemye, Nageze kw’isshuli nkomeza gukurikira amasomo nkuko bisanzwe ariko akenshi iyo nabaga ndimw’ishuli ibitekerezo byanjye byabaga byibereye ahandi…hari umwarimu wankundaga kuko natsindaga isomo rye neza cyane akabikunda, yararangije kaminuza vuba kuko ariwe wari wagize amanota menshi bahita bamusaba kwigisha. Mu barimu bose twari dufite mw’ishami ry’ubuganga niwe warukiri umusore muto..abandi bari bakuze. Yatangiye kubona ndangaye ndetse yagira nicyo ambaza nkaceceka kuko sinabaga nakurikiye mubyukuri, yansabye kuza kujya kumureba mu biro ariko nubundi nanjye narimpangayikishijwe nuko nshobora kurangara nkatsindwa.

Nubwo nagiye kumureba nta muntu numwe nifuzaga kubwira ibyanye yewe n’inshuti zanjye, numvaga nabigumana murinjye gusa nkabyimenyera. Ngezeyo yambajije amakuru mubwira ko ari meza ansaba ko twasohoka muri biro y’abarimu tukajya ahisanzuye, tuhageze yambajije impamvu murino minsi ntari gukurikira nk’ibisanzwe ndaceceka, ambaza ikibazo mfite mpita musubiza ko ntacyo, ntago nashakaga ko anyinjirira mu buzima na gato. Yakomeje angira inama anyumvisha ko kuvuga ikibazo umuntu afite bifasha kabone niyo uwo waba uri kubwira ntabushobozi afite bwo kugufasha gukemura icyo kibazo, kubivuga bifasha ubwonko kandi nuwarufite ikibazo akaruhuka m’umutima, nikije umutima numva murinjye ndamwizeye kuko nabonaga ari umwarimu mwiza kandi wita cyane kubanyeshuli be naratangiye nti ” Prof uko undeba gutya ntago nigeza menya data na mama, ntago aruko batakiriho ahubwo isi ntiyashatse ko ngira amahirwe yo kubana nabo, nakuze nderwa na nyogokuru ubyara papa ntacyo yanyimye agifite, yarandeze kuva mvutse kugeza ubu aho mpagaze imbere yawe niwe wangize icyo ndicyo. Mu minsi ishize naramwinginze ngo ambwire ibyerekeye ababyeyi banjye kuko yari yaranze kubimbwira kuva nkiri umwana kugeza ubu, yambwiye ko atazi mama aho ari kuko ntiyashatse kundera ariko ko data yagiye gukora mu murwa mukuru bikarangira aburiwe irengero kubera akazi yakoraga none ubu imyaka 23 irashize nta gakuru ke tuzi.”

Nyogokuru yansabye ko mbishoboye nazakora ibyo atabashije gukora nkabona data kugirango atazapfana agahinda, nanjye nifuza cyane kubona data utarantereranye njyewe na mukecuru gusa ntago nzi aho ngomba guhera kuko ntamuntu nzi wabimfashamo cyangwa wenda ngo menye naho yaratuye. Kandi imyaka ishize ni myinshi cyane kuburyo n’ifoto mfite aho nzayerekana ntibapfa kumumenya kuko yarakiri umusore.” Narangije kuvuga ibyo byose narize…...Mugabo(prof) yandebanaga agahinda ndetse n’impuhwe nyinshi cyane ubona yifuza kumpoza cyangwa kunkemurira ikibazo, yampaye agatambaro ko kwihanagura, numvise nduhutse cyane kumutima nyuma yo kumubwira ibyanjye…….yambwiye amagambo ankomeza kandi ampumuriza numva ko byibuze hari umuntu unyitayeho, bwari butangiye kwira ansaba ko najya kuruhuka kandi anyizeza ko azakora uko ashoboye akamfasha kubona ababyeyi banjye kuko we yari yaravukiye mu murwa mukuru. Twatandukanye numva nishimye mpita njya kuryama kuko numvaga ntabyo kurya nshaka, iryo joro narasinziriye neza cyane, nyuma yaho narimaze igihe ntaryama ngo nsinzire neza. Mwalimu yansabye ko twazongera guhura nkamusobanurira neza kw’ibura rya papa kugirango abashe kumenya neza aho azahera amfasha….

To be continued……