November 21, 2024

Igice cya #2: “UBUZIMA BWANJYE”

Ubuzima bwakomeje kuba bubi cyane, ari nako ubukene bwiyongera, mama yari yaranze kubyara undi mwana kuko nabo yarafite atarabashije kubarera. Igitondo kimwe nibwo haje abantu mu rugo bashaka mama, ntibahamusanga kuko yari yagiye guhinga. Nabwiye musaza wanjye ajya kumuhamagara njyewe nsigara ku rugo. Abo bantu bakomeje kutubaza uko tubayeho nkajya mbasobanurira byose ntacyo mbahishe, mama yaje kuhagera arabasuhuza batangira kuganira nawe.

Bamaze kumva ubuzima tubayemo,babwiye mama ko bashaka kudufasha twebwe abana tukabasha kujya mw’ishuli, ibyo byari nkinzozi kuri twebwe kuko ntago nari narigeze ntekereza ko nzabona amahirwe yo kwiga nkabandi bana. Ubwo badusigiye n’amafaranga yo gukoresha, batubwira ko igihe amashuli azatangira njyewe na musaza wanjye tugomba guhita dutangira, kuko abandi bana bari bakiri bato. Mama yarabashimye cyane ariko asigarana ikibazo cy’umuntu uzajya asigarana abana mu gihe twagiye kw’ishuli kandi na mama yagiye guhinga. Batwijeje ko buri kwezi bazajya baduha amafaranga yo kudufasha bityo mama adakwiriye kujya guhinga ahubwo yazajya areba abantu ashyiramo bakamuhingira.

Uwo munsi kuri twe byari nkaho Imana yadusuye, twarishimye cyanee, ariko nanone tugatekereza ko wasanga batubeshya ari abatekamutwe, papa atashye nijoro nkuko bisanzwe, umunezero twari dufite wahindutse agahinda ubwo papa yatangiraga kumenagura ibintu byose anatongana. Ntago byari gushoboka ko twamubwira ibyabaye uwo munsi kuko ntago yari umuntu wakwicara ngo mujye inama, ibyo byose byababazaga mama ariko mama akagerageza kwijijisha ariko njyewe nk’umwana wari uciye akenge narabibonaga.

Bwarakeye, nsanga mama na papa bari gutongana cyane, negereye ngo numve nsanga papa yarakajwe nuko twabonye ubufasha buvuye ku bandi, nasanze yakubise mama cyane amubwira ngo ntago urugo rwe rugomba gusabiriza kandi mu byukuri ntakintu papa yajyaga adufasha. Mbonye mama yakomeretse cyane nahise niruka njya ku buyobozi gutabaza, baraza bahita bajyana papa muri kumu. Numvaga igihe twihanganye ari kinini kandi nubundi ntacyo yadufashaga uretse kugera mu rugo yasinze atongana. Mama uwo munsi twamujyanye kwa muganga kuko yari yakomeretse cyane, numvaga bimbabaje cyane kubona mama ababazwa gutyo kandi ntacyo nabikoraho.

Birakomeza………..