July 7, 2024

Impunzi z’Abarundi zisaga 500 ziratashye

Muri iki gitondo, icyiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi zisaga 500 zabaga mu nkambi ya Mahama zifuje gutaha zamaze guhaguruka.

Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye.

Ni igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Izi mpunzi zari zimaze imyaka itanu (5) zihunze umutekano muke wari mu Burundi ubwo habaga amatora, nkuko bigaragara ku mafoto zacyuwe mu modoka z’ikigo gisanzwe gitwara abagenzi RITCO gikorera mu Rwanda. Mubigara mbere yuko zinjira mu modoka habanje kubahirizwa gukaraba intoki hakoreshejwe umuti wabignewe mu rwego rwo kwirinda Corona Virus.

Impunzi bazipfunyikiye ibiryo biza kuzifasha mu rugendo.

Abatashye muri rusange bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse bakemeza ko bahabonye inshuti nyinshi, bakishimira kandi kuba basubiye iwabo.

Mu mpera za Nyakanga 2020, impunzi z’abarundi zirenga 300 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye president w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye zimusaba kuzifasha gutaha. Byasabye ko impande zose zirebwa n’iki kibazo zihura ziga ku buryo zafasha izi mpunzi gutaha.

Minisiteri y’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko impunzo zikomeje gusaba gutaha, ubu izibarirwa ku 1800 zikaba ari zo ziri ku rutonde.

Muri Rusanze, mu Rwanda habarizwa impunzo z’abarundi ziri mu 72000 nk’uko byemejwe na UNHCR.