Hashize umwanya munini ntavushiga mama, numvaga mu mutima wanjye nifuza kumubabarira ariko nakwibuka agahinda nagize ko kuba ntarabanye nababyeyi banjye bombi nkumva kumubabarira birangoye..natekereje uko papa yanyitayeho nurukundo yangiriye kuva navuka binyereka ko atari kwemerera kubana na mama iyaba mama yarantaye anyanga koko, ku bwa papa nababariye mama, ndabimubwira arishima cyaneee. Ariko kurinjye rwari urugendo rukomeye ngiye gutangira rwo kwiga kumukunda ndetse no kumwita mama….
Papa na mukecuru batinze kugaruka, bituma ngira ubwoba ko wenda ba bagizi ba nabi baba babafashe bakabagirira nabi…numvaga ntari kubasha kubyihanganira iyo biramuka bigenze gutyo, nibo bantu numvaga nsigaranye kwisi nubwo narimfite abavandimwe na mama wabyaye ariko abagaciro kurinjye yari papa na mukecuru wandeze. Bwari bumaze kwira, njyewe nkiri mu cyumba, numvise abantu bakomanga mama arafungura asanga ni papa na mukecuru, narishimye cyane mpita njya kubasuhuza.
Badusubiriyemo uko umunsi wabo wagenze nyuma nibwo papa yagize Ari “Ubwo najyaga guhaguruka ngo nze inaha nafashe umwanzuro wo kurega abashatse kungirira nabi bashaka kunyica, ariko Imana iramfasha mba muzima ibinyujije muri uriya musaza wari umuzamu. Uyu munsi rero nagiye kureba aho ikirego kigeze nsanga atarinjye gusa wari warabareze, ko ahubwo bagiriye abantu benshi Nabi, nibwo bahise bafata umwanzuro wo gufunga kiriya kigo. Ubu umuyobozi wacyo arafunze mu gihe bari gukurikirana ibyaha aregwa”
Nkimara kumva iyo nkuru numvise binshimishije cyane, numva ko papa afite umutekano uhagije noneho. Papa yahise anatumenyesha ko abandi bavandimwe banjye babiri bazaza bukeye bwaho, papa ambwira ko ariyo mpamvu atashakaga ko ngenda ntarababona. Kumva ko mfite abandi bavandimwe banjye aribo basaza banjye byaranshimishije cyane,iteka nahoraga nsaba Imana ko yazampa amahirwe yo kugira umuryango none irabinkoreye, ntacyo nabona navuga, ubuzima bwanjye buruzuye Kandi ndishimye cyane.
Umusozo…..
More Stories
Relationship Stories: “Man accuses girlfriend of cheating after spotting reflection of phone in her eyes”
Christmas Confessions: “My wife dated my sister’s brother-in-law and now we have to spend Christmas together”
Man proposes to girlfriend while she’s asleep and puts ring on her finger as surprise