September 16, 2024

INKURU YA MUTONI, Igice cya #7

Ubwo nafunguruga ibaruwa nkasanga ari papa wanyandikiye numvise mpinze umushyitsi ahantu hose intoki ziratitira, numva mu mubiri wanjye hari igihindutse kuko ntari narigeze mvugana data wabyaye numunsi numwe. Byari ibyishimo bivanze n’amarira kuburyo gufungura ibaruwa ngo some byananye pe, ubwo nyogokuru yansangaga aho narindi yabonye ndira yihutira kumbaza icyo nabaye, niko kumubwira ko maze kwakira ibaruwa ya papa nawe agwa mu kantu. Yansabye ko nayifungura nkamusomera kuko we yarafite amashyushyu yo kumva icyo umuhungu we yanditse, ubwo nibwo nabonye imbaraga zo kuyifungura ntangira kumusomera..: Ku mwana wanjye nkunda kandi nkumbuye Mutoni, uraho neza? ntago nagize amahirwe yo kukurera mwana wanjye ariko iteka umpora kumutima no mubitekerezo. Ni wowe nigiyeho gukunda no kubabarira. Waje mugihe warukenewe cyane kandi wari ibyishimo byanjye. Kugusiga byantwaye igihe kinini mbitekerezaho ariko mbona ko aribwo uzakura neza ufite umutekano uhagije. Narimbizi neza ko mama azakwitaho nkumwana we kandi aho ntago nibeshye kuko bambwiye ko uri umukobwa w’inkumi mwiza cyane kandi wiga muri kaminuza. Nubwo natekerezaga ko kuza mu gihugu byatera ibibazo ku muryango wanjye kubera abagizi ba nabi badashaka ko mbaho, ariko ndumva igihe ariki nkataha nkaza gushaka ubutabera kandi nizera ko nzabubona. Mwana wanjye ndagushimira urukundo n’ubutwari wagize ukajya kunshaka utanzi utarigeze umbona, byanyeretse ubutwari ufite kandi byongera kumpa ishema ryo kukwita umwana wanjye!! Hari byinshi wowe na mukecuru mutamenye byabaye ubwo navaga mu gihugu, ariko vubaha cyane muzabimenya byose kuko ubutwari wagize bwatumye nanjye mfata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu ndetse n’umuryango wose. Ndagukunda cyane kandi ndakuzirikana iteka ryose umpora ku mutima mukobwa wanjye, bose baragutashya. Mukecuru uti hobeeee

Numvaga nakongera nkatangira iyo baruwa nkayisoma kuko ntago natekerezaga ko ibyo nsomye koko ari papa wabyanditse, byarashobokaga ko nari kumurakarira ko yansize nkiri muto ndetse akanashaka undi mugore ariko nyuma yo kumva ubuhamya bwose wa musaza yatubwiye, numvise nta rwango yaramfitiye cyane cyane ko yanadusigiye inzu yagombaga kumfata kwiga kugeza ndangije. Numvise nahita mubona uwo mwanya nkamuhobera ariko mukecuru ampumuriza ambwira ko ubwo yadusezeranyije ko azaza vuba ntakabuza azaza vuba ahubwo ko dukwiye kumwitegura. Uwo munsi wambereye umunsi ntazibagirwa mu buzima kandi wagaciro, nasubiye kw’ishuli nishimye cyane ku buryo byagaragariraga buri muntu wese! Mwalimu niwe wa mbere nabwiye iyo nkuru arishima cyane kandi yumva ko ubufasha yampaye butapfuye ubusa. Iyo nabaga ndi mw’ishuli akenshi nabaga ndigutekereza umunsi papa yaje uko bizaba bimeze…….bigatuma ndangara rimwe na rimwe!

Hashize ukwezi papa anyandikiye, Umunsi umwe nibwo wa mwalimu yaje kundeba mw’ishuli ambwira ko ashaka ko tuvugana, narasohotse njya kuvugana nawe ambwira ko hari umuntu waje kundeba akaba ari mu biro. Narihuse cyane njya kureba uwo muntu waje kundeba nsanga ni wa musaza wamfashije kumenya amakuru ya papa. Yambwiye ko papa yamutumye ngo aze ajyane mu rugo kuko yagarutse mugihugu! Numvisee ari nkinzozi kumva ayo makuru! Narihuse njya kwaka uruhushya rw’iminsi mikeya mpita njya gufata igikapu ndasohoka. Mu nzira numvaga natindiwe no kugera aho tugiye, rwari urugendo rw’amasaha abiri ariko kuri njye rwambereye nk’urwamasaha icumi! Nongeye gufata umwanya nshimira wa musaza ku bufasha yampaye ndetse yanahaye papa, kuko ibyishimo narimfite uwo mwanya niwe nabikeshaga. Yambwiye ko na papa akigera mugihugu nta kindi yatekerezaga keretse kubona umukobwa we yasize ari uruhinja……ibyo byose byatumaga urukumbuzi rwiyongera!

To be continued…..