July 7, 2024

INKURU YA MUTONI- Igice cya Gatandatu

Mutoni…..

Nyuma yo kumva inkuru ya papa umbyara numvise nduhutse mu mutima, numva ni nkaho umutwaro warundemereye bawuntuye. Nashimiye mwarimu wanjye ndetse na wa musaza wadufashije, bambereye imfura cyane kuko bamfashije ntacyo bategerejeho igihembo. Ntago nari narigeze mbona ubufasha nkubwo buvuye ku muntu ntazi, mukecuru wanjye niwe wari warambereye byose kuva natangira kumenya ubwenge niyo mpamvu numvaga ko kubona ubufasha mbuvanye ahandi bidashoboka. Ubwo njyewe na mwalimu twasubiye kw’ishuli, kuva ubwo ntangira gukurikira amasomo yanjye neza nka mbere kuko numvaga mfite icyizere cyo kuzabona umubyeyi wanjye wankunze nkiri muto.

Numvaga ntinze kubona akaruhuko ngo ntahe njye kubwira nyogokuru amakuru mashya nungutse kuko narimbizi neza ko azamushimisha nkuko nanjye byanshimishije. Wa mwalimu wamfashije yakomeje kunyitaho cyane mu masomo yanjye ndetse no mu buzima busanzwe kuburyo natangiye kwibaza ko haricyaba kibyihishe inyuma ariko nirukanira kure ibyo bitekerezo kuko nabonaga ntakindi agambiriye ari nkuko umwalimu yita ku munyeshuli we uko bukeye nuko bwije gusa ikibazo kimwe cyari gihari nuko abanyeshuli bari batangiye kujya bakeka byinshi binyuranye kubera kutubonana kenshi duhagararanye.

Naje kubona akaruhuko gato mpita mfata umwanzuro wo kujya kureba mukecuru, nafashe urugendo mu nzira ngenda nibaza uko nyogokuru ari bwakire inkuru mushyiriye…..Uko natahaga buri gihe nasangaga mukecuru agenda asaza nkumva birambabaje cyane, narahageze turahoberana cyaneee, ambaza amakuru yo kw’ishuli ndamubwira byose nyuma nza no kumubwira ko hari icyo nshaka kuza kumubwira twiherereye. Tumaze gufata ifunguro rya nijoro nibwo twagiye mu cyumba cye, yatangiye ambaza niba ari umukwe nshaka kumuzanira numva ndamuhakanira cyane!..muhakaniye nabonye bimubabaje ariko nahise mubwira ko ari ibyerekeye papa nshaka kumubwira nibwo gutiha yikanga asa nkuvuye mu bitotsi, namubwiye byose uko bimeze ariko twese turi kurira..gusa kuri ino nshuro aya yari amarira y’umunezero.

Mukecuru yaranshimye cyane ambwira ko nagize ubutwari atashoboye kugira ubwo twari tukibura papa, ariko muhumuriza mubwira ko adakwiriye kwirenganye ko byose yabikoraga kugirango andinde nanjye atazambura nkuko yabuze umuhungu we. Mukecuru yakomeje kwibaza impamvu papa atagarutse nyuma y’imyaka yose ishize twaramubuze ndetse bikanamubabaza cyane kumva ko yaracyiriho ariko ntaze kureba uko tumeze ariko njyewe natekerezaga ko ataruko yatwanze ko ibyaribyo byose hari impamvu yatumye ataza mu gihe cyose gishize. Nasezeye mukecuru njya kuryama kuko amasaha yaratangiye gukura kandi numvaga naniwe kubera urugendo nari nakoze.

Bukeye bwaho mu gitondo cya kare nibwo twumvise umuntu asuhuza, njya kumukingurira nsanga n’umutanyi wacu ambwira ko afite ibaruwa yanjye…, ubwo nasubiye mu rugo numva mfite amatsiko menshi y’umuntu wanyandikiye kuko akenshi abana twiganye muri secondaire nibo banyandikiraga, ariko kuko baziko natangiye kaminuza inzandiko bazinyuzaga kuri addresse yo kw’ishuli kuko niho nabaga igihe kinini. Nkifungura ntangiye gusoma natunguwe no kubona ibaruwa itangira ivuga iti “Ku mwana wanjye nkunda kandi nkumbuye mutoni..” nkisoma ayo magambo nahise numva mpinze umushyitsi mwinshi kuko nahise mbibona ko iyo baruwa ari papa wanjye wayinyandikiye….

To be Continued……