December 23, 2024

INKURU YA MUTONI- Igice cya Gatanu

Umunsi twagombaga kujya gushakisha ko twabona papa warageze, njyewe na mwarimu turabyuka mu rukerera tujya aho twari twasezeraniye guhurira na wa mubyeyi. Tuhageze twarahamusanze nuko dufata inzira ijya kuri rya shyamba, mu nzira nagendaga numva mfite ubwoba bwinshi nkumva ko ibyaribyo byose hari ikintu kibi kiri bube. Uwo mubyeyi yari yatubwiye ko turamutse tutamubonye muri iryo shyamba ntahandi atekereza twamukura keretse inyamaswa zaramuriye. Twarahageze dutangira kugenda tureba hirya no hino, twarashakishije ishyamba ryose ariko ntitwagira icyo tubona…..mwarimu yatugiriye inama yo gutaha hato batanatubona kuko bwari butangiye gucya kandi nuwo mubyeyi yagombaga kujya gukora akazi ke k’amasuku. Turi mu nzira dusohoka ishyamba twumvisi imirindi y’umuntu inyuma yacu twese duhinda umushyitsi! Araduhamagara ngo duhagararire aho tugeze, twarahagaze turahindukira nuko aza atwegera, mbona ashuhuje wa mubyeyi nkaho amuzi, yari umusaza rwose utambaye neza afite inkoni mu ntoki. Uwo mubyeyi yahise atubwira ko uwo ari umuzamu w’iryo shyamba, ntakintu yadutwaye kuko twari kumwe nuwo mubyeyi gusa mu bigaragara yari umuntu mwiza.

Yatubajije icyo twashakaga mur’iryo shyamba turaceceka twese, akomeje gutitiriza nibwo wa mubyeyi yamubwiye ko hari umuti twari twaje gusoroma mw’ishyamba, yakomeje kutureba nkutabyemeye ahita atubaza impamvu tumubeshye, yahise atubwira ko yatubonaga ubwo twinjiraga mw’ishyamba kandi yumvise ibyo twavugaga byose ubwo twashakishaga umuntu baba barataye hano. Numvise ubwoba bunyishe cyane numva ko agiye kutujyana natwe ngo batugirire nabi, yahise avuga ati “Umuntu mwashakaga ndamuzi yari umukozi muri iriya campani, yari umugabo w’imico myiza cyane nta muntu bagiranaga ikibazo. Nakomeje kwitegereza uno mwana w’umukobwa kuko basa cyane. Nibyo koko bamutaye hano bamaze kumwica, gusa ubwo najyaga kureba mu mufuka naratunguwe ntago narinziko ariwe urimo, nagize Imana nsanga agihumeka mpita nihutira kuhamuvana vuba mushyira kuruhande ntegereje ko bwira kugirango nze kumujyana batambona. Ubwo naje kuhamuvana ndihuta mujyana kwa muganga ariko ntiyumvaga cyangwa ngo avuge. Gusa nagize Imana mpahurira n’umuganga w’umugore wamfashije cyane. Gusa papa wawe yari yangiritse cyane ahantu hose utamumenya ko ariwe, nibwo bahise batangira kumuvura amara hafi umwaka kwa muganga ntawuramenya ko akiriho. Yaje gukira maze wa muganga kuko yari yaramenye ibya papa wawe ko nta muryango afite inaha kandi ko hari abantu bari inyuma y’ibyamubayeho yemeye kumujyana iwe ngo akomeze amwiteho bityo nanjye iyo nashakaga kumenya uko ameze niho najyaga. Icyambabaje nuko papa wawe nubwo yakize ntago yibukaga ikintu na kimwe keretse ibyabaye nyuma amaze gukira nahubundi kuri we byari nkaho aribwo akivuka. Uwo mubyeyi yatwitayeho cyane ariko akenshi nasangaga yicaye kuburiri papa wawe aryamyeho amureba cyane azenze amarira mu maso namubaza ntambwire ikimubabaje ahubwo akisohokera akansigira papa wawe. Nyuma kukazi baje kumenya ibyuko so akiriho bashakisha aho aba, nibwo bateye urwo rugo ariko kubwamahirwe basanga uwo mubyeyi yajyanye papa wawe gufata akuka hanze. Naje kubimenya maze nihutira kubibwira uwo mugore maze ahita afata gahunda yuko we na so bakwimuka bakajya ahantu kure mu wundi mujyi. Bidatinze bahise bagenda bagezeyo barampamagaye bambwira ko bameze neza ariko ko byaba byiza tutongeye kuvugana kugirango twese twirinde ibibazo. Kuva icyo gihe nibwo mperuka kuvugana nabo kuri telephone gusa nigeze kujya no kubasura hashize imyaka icumi, nasanze papa wawe ameze neza ntakibazo kandi baramuvuye agenda yibuka buhoro buhoro kuburyo yabashije kumenya. Uwo muganga yamwitayeho cyane ndetse baje gukora ubukwe babana nk’umugabo n’umugore ubu bafitanye abana batatu bakuru.”

Numvaga ibyo numvise byose nsa nkaho ndi kurota , numvaga ari nkinzozi nahoraga ndota buri gihe, ubwo buri wese yarategereje kugira icyo arenzaho nahise mpobera kandi nshimira cyane uwo musaza ku bwo gufasha data akongera kubona ubuzima ndetse musezeranya kuzabimwitura mu bihe bizaza. Nabandi bakurukiyeho turamushimira cyane, amarira avanze n’ibyishimo nibyo byaturanze hashira umwanya munini; twamusabye ko yazamfasha akanjyana aho papa aba ambwira ko yari yaramwihanangirije kutabwira umuntu n’umwe abwira aho ari kugeza agarutse kuko yahoraga yifuza kugaruka kureba umuryango we, Yanyijeje ko kuko ndi umukobwa we azamuhamagara akamubwira ko twahuye mushakisha.

Biracyaza….