October 5, 2024

INKURU YA MUTONI- Igice cya kabiri

Mukecuru yakomeje agira ati” Papa wawe yakwitayeho uko ashoboye nyuma yuko asoje amashuri yisumbuye, ntago yabashishe kugira amahirwe yo gukomeza kaminuza kuko yahise yihutira gushaka aho yabona akazi akariko kose kugirango uzabashe kubaho neza mwana wanjye” Ibyo mukecuru yarari kumbwira kuri data numvise binkoze ku mutima cyane, numva nifuza kubona papa wabyaye ntantererane nkuko mama yabigenje. Nabajije nyogokuru impamvu ntigeze mbona data kuva natangira kumenya ubwenge, nyogokuru yahise yongera ararira cyane hashira umwanya nta gisubizo ampa. Hashize akanya gatoya yarongeye araterura ati” Mwana wanjye papa wawe yamaze igihe kinini ashakisha icyo gukora, ariko akabona uturaka tumuha amafaranga make cyane ku buryo ntakintu yari kudufasha cyane cyane ko warutangiye gukura bityo warukeneye utuntu twinshi tunyuranye Kugirango ukure neza. Umunsi umwe nibwo papa wawe yambwiye ko hari uuhungu biganye uba mu murwa mukuru kandi ko yamwijeje kubona akazi aramutse nawe ahageze, kubwacu izo zari nkinzozi zigiye kuba impamo kuko yari yamubwiye ko yazajya abona amafaranga menshi cyane bityo twumvaga ko ubuzima bwacu buhindutse burundu.

Ubwo papa wawe yaje kugenda ariko anyizeza kutazatwibagirwa ko azahora anzirikana nawe akakuzirikana kuko yaragukundaga cyane. Nyuma y’umwaka n’igice nibwo papa wawe yaje kunsura kuko kuva yagenda yarataragaruka uretse ko buri kwezi yoherezaga amafaranga yo kudutunga rwose umwana wanjye ntacyo namuburanye…, yaje kunganiriza ibyerekeye akazi akora numva binteye kwibaza byinshi cyane cyane ko numvaga bishoboka ko yapfa azize ako kazi akora. Namubajije niba bitashoboka ko yakareka akishakira ikindi yakora ariko ambwira ko aramutse abivuyemo bamubwiye ko bamugirira nabi kuko ababikiye amabanga menshi y’ibibi bakora. Numvise ngize agahinda kenshi ku buryo numvaga umwana wanjye ndikumubura kandi mureba. Bwarakeye asubirayo ariko mwinginga mubwira ko ashatse ikindi yakora cyangwa akigarukira mu rugo byaturisha umutima wanjye, ntacyo yansubije yarampobeye aransezera aragenda. Gusa mw’ijoro ryashize yari yambwiye ko icyo yifuza ari ukubona amafaranga menshi maze akazatoroka akaza tukajya ahantu kure ariko uko yabivugaga wabonaga afite ubwoba mu maso cyane cyane bwuko bamufashe bamwica akisigira umwana we yakundaga cyane.

Hashize igihe gito asubiyeyo nibwo umuntu umwe yantumyeho ambwira ko ari umuhungu w’inshuti ye babanaga mu nzu imwe, ambaza niba papa wawe yaba ari hano kuko amaze iminsi atamubona kandi ntanicyo yamubwiye ajya kugenda. Numvise ngize ikintu ku mutima cyuko ibyaribyo byose papa wawe yaba ari mubibazo. Twashakashatse ahantu hose ariko kugeza ubu ntakanunu kaho papa wawe yaba ari mwana wanjye, mpora nsaba Imana ngo izamfashe niyo yaba yaripfiriye nzapfe aruko namushyinguye ariko imyaka ibaye 23 ntacyo ndamenya cyaho aherereye. Gusa kuko yateganyaga ko ashobora kuzagira ibibazo yari yaraguze inzu iyo mu mugi ndetse ashyira namafaranga kuri konti kugirango bizadufashe aramutse ahuye n’ikibazo kuko ntiyizeraga abantu yakoranaga nabo. Iyo miyungo yasize yose niyo yagufashije mu kwiga amashuli yawe yose kugeza nubu ,Ntago nigeze ngira umutima wo kujya kuba muri iyo nzu yatuguriye kuko numvaga ntajya kuba ahantu naburiye umwana wanjye, nta mutekano nari mpizeye cyane cyane ko wenda bari kumenya ko turi muri iyo nzu natwe bakatugirira nabi. Nuko ibya papa wawe byagenze naho mama wawe nta gakuru ke kuko ntiyigeze agira umutima wo guhindukira ngo aze kureba ikibondo yasize. Mwana wanjye niyo mpamvu nagushyigikiye muri byose ngo wige kugirango ubuzima bwawe butazamera nkubwa So nawe nkakubura, byibuze ubwo umaze no gukura kandi ujijutse wenda washakisha uko ushoboye ko So yaba akiriho sinzapfane agahinda.

Maze kumva ayo makuru yose nararize ndahogora, ngira agahinda kuko ntigeze menya data wankunze nkiri ikibondo nkaba ntabasha kumubona ngo mwiture ibyo yangiriye. Ikibazo nari nsigaranye nuko byashoboka cyane ko nshobora kuzagira ingorane nyinshi ndigushakisha data wambyaye gusa kuko nari nabyiyemeje ntacyari kumpagarika.

Biracyaza……………….