December 23, 2024

INKURU YA MUTONI- Igice cya kane

Nakomeje amasomo nkuko bisanzwe, ngerageza kwirengagiza ibibazo narimfite kugirango ntatsindwa. Mwalimu wari waranyemereye kuzamfasha gushakisha ababyeyi banjye yakomeje kunkurikirana cyane. Umunsi umwe twafashe urugendo tujya gushakisha aho papa yakoreraga kuko nari nahabwiye mwarimu wanjye ambwira ko ahazi. Twaberetse ifoto mbona bibajije byinshi bahita bihutira kutubbwira ko uwo muntu yahakoraga ariko baza kumubura, bityo ko batazi aho ari. Batubajije icyo tumushakira tubeshya ko umwana we yamushakaga gusa ntitwababwira ko arinjye kuko nyogokuru yari yarambwiye ukuntu abo bantu ari abagome. Ubwo twavuye ahongaho numva nataye ikizere cyose cyo kuzabona data ubyara, ariko mwalimu yakomeje kumpumuriza ambwira ko ntakwiye kwiheba.

Tugisohoka ahongaho tugeze kure gato, twumvise umuntu inyuma asa nkuhamagara turebye inyuma dusanga nitwe arembuza turahagara. Yari umumama ukuze ariko atari cyane, nibajije ahantu muzi….mpita nibuka ko namubonye akora amasuku aho tuvuye. Yatugezeho yahagira kuko yaje yihuta cyane, yarandebye cyane nk’umuntu unzi mbona azenze amarira mu maso biratuyobera. Nibwo yahise atangira kuvuga ati “Mwana wanjye ndakubonye nibuka umuntu nzi neza musa cyane, kandi yajyaga ambwira ko afite akana kagakobwa akunda cyane…..bariya bantu ni inyamaswa, n’abagome cyane kuko abantu benshi batakaje ubuzima bwabo kubera gushaka kureka akazi niyo mpamvu nanjye nkihakora….ntago nshaka kubura umuryango wanjye. Mwana wanjye impamvu naje mbakurikiye, ubwo nakoraga amasuku numvise uri kubaza ibya papa wawe nagize ubwoba bw’uko nawe bakugirira nabi ariko Imana ishimwe ntago bakumenye, nashakaga kukubwira kuri bikeya nzi byabaye kuri papa wawe….Papa wawe yari umukozi mwiza cyane rwose, rimwe baje kumusaba gukora igikorwa cyo kwambura ubuzima mugenzi we bakoranaga ariko so yari imfura ntiyari kubikora. Abyanze nibwo bashatse undi muntu wagombaga kwica papa wawe kubera gusuzugura abayobozi, guhera ubwo sinongeye guca iryera papa wawe….gusa hari umuntu wigeze kumbwira ko abantu bose bariya bagome bishe babajugunya muri ririya shyamba rinini riri inyuma yaho dukorera, ntago nigeze ngira imbaraga zo kujyayo ngo ndebe ko ariho bamushyize ariko numva mwagerageza mukajya gushakayo wenda umuntu abonye imyenda yayibuka…….umbabarire kukubwira ibi byose mwana wanjye…”

Ntago narinzi icyo gukora nyuma yo kumva ibyo uwo mumama ambwiye, nacitse intege guhagarara birananira ariko mwalimu aramfata, natangiye kurira numva ko ibya papa wanjye byarangiye… ariko nkumva umutimanama wanjye umbwira ko ntakwiriye gucika intege. Mwalimu yashimye uwo mubyeyi cyane, uwo mubyeyi yemeye kuzadufasha kubyo azashobora byose ahita yisubirira mukazi ke. Ntago narinzi icyo gukora kuko numvaga nta kizere mfite cy’uko twari kumubona n’imyaka yose yariciyeho, mwalimu yakomeje kumbwira ko ntakwiriye gucika intege ko twagerageza kujya kureba aho baturangiye. Mubyukuri nuko mwalimu yarari kumpumuriza ariko byari bigoye kubyizera nk’umuntu ariko kuko aricyo cyari cyatuzanye nemeye ko twazajya gushakishayo. Bukeye twagiye kureba wa mubyeyi ariko rwihishwa twumvikana na we ko kare cyane murukerera ntabakozi baratangira akazi turaba twageze mw’ishyamba dushakisha.