December 23, 2024

INKURU YA MUTONI- Igice cya mbere

Namenye ubwenge nisanga mbana na nyogokuru wanjye, ntago nigeze menya ababyeyi banjye ariko nyogokuru yajyaga akunda kumbwira ko nsa na Data cyane. Nyogokuru yamfashije mu bushobozi bwe bwose andihirira amashuli nubwo rimwe na rimwe byabaga bimugoye. Gusa nakoranaga umuhate kugirango ntamutenguha ku bwitange yangiriraga. Nahoraga nibaza igihe nzamwiturira ineza yangiriye kuko yambereye Data na Mama. Ubwo narangizaga amashuri yisumbuye nabonye amahirwe yo gukomeza kaminuza, byari ibyishimo bikomeye kuri njye na nyogokuru gusa icyanteye agahinda nukuntu naringiye kumusiga wenyine ntamuntu bari kumwe kandi yarageze mu myaka yo gukenera umuntu umuba hafi. Nyogokuru yafashe umwanya aranganiriza ambwira ko ibyo ngezeho aribyo yifuje kuva kera ko niyo yakwipfira, avuze ibyo numvise mbabaye cyane kuko sinifuzaga ko yansiga kuko cyari igihe cyanjye kigeze ngo mwiteho uko bikwiye. Nashatse umuntu nasaba ko basigarana ndamubura ariko hari umwana w’umukobwa wakundaga kuza kudufasha imirimo inyuranye. Yambereye imfura yemera gusigarana na nyogokuru kandi anyizeza ko azambera aho ntari.

Igihe cyarageze njya kw’ishuli muri kaminuza, baduhaye amacumbi y’ubuntu bakaduha n’amafaranga yo kw’ifashisha kuruhande. Utwo dufaranga nitwo nabikaga uko nshoboye, nkakoreshaho makeya ayandi nkayoherereza nyogokuru. Njya muri Kaminuza nakomeje mw’ishami ry’ubuganga kuko nibyo byari bijyanye nibyo nize mu mashuri y’isumbuye. Uko nabonaga umwanya naratahaga nkajya kureba uko mukecuru ameze, nubwo yaratangiye kurwara indwara zo mu zaburkuru ariko yaragikomeye kandi wa mwana yamwitagaho uko bikwiye. Nakomeje amasomo yanjye kandi nsinda neza ntakibazo, nagize inshuti nyinshi zituruka mu turere dutandukanye. Gusa naje kujya ntekereza cyane ku babyeyi banjye cyane cyane iyo abana twiganaga babaga bari kuvuga ibyerekeye ababyeyi babo, numvaga bimbabaza ariko nkikomeza kuko ntakintu cyagombaga gutuma ndangara nkatsindwa amasomo simbashe kugera ku ntego yanjye. Ndibuka umunsi umwe ubwo nabazaga mukecuru ibyerekeye ababyeyi banjye, yararize cyane mpitamo kutongera kubimubaza na rimwe kuko ntifuzaga kubona ababaye, gusa nanone igihe cyari kigeze ngo menye ukuri ku babyeyi banjye, kuko nari maze gukura bihagije.

Umunsi umwe natashye, nafashe umwanzuro wo kubaza nyogokuru nanone ibyerekeye ababyeyi banjye. Yarateruye ati “Mwana wanjye ntago nigeze nifuza kukubwira ibyababyeyi bawe kuko byashoboraga gutuma ugira agahinda kenshi ariko ubwo umaze gukura kandi nanjye nkaba nshobora kwipfira igihe icyaricyo cyose, ntayandi mahitamo reka mbikubwire mwana wanjye. “Papa wawe ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye yateye umukobwa inda, bari bakiri batoya ariko mubigaragara barakundanaga. Mama wawe acyimenya ko atwite yashatse gukuramo inda kuko nubwo yakundanaga na papa wawe ntiyifuzaga kuzabana nawe, nyamara papa wawe yarabyifuzaga bituma amusaba ko basi inda yayireka ikavuka, umwana akazamwirerera. Mama wawe yaje kubyara, abyara umwana mwizaa w’umukobwa usa nka se, ntiyigeze atinya guhita azanira papa wawe urwo ruhinja, ariko kuko bari barabivuganye papa wawe yarabyakiriye niko kukuzana hano murugo, nakureze kuva uri ikibondo kandi nishimira cyane ko nagize amahirwe yo kukurera nk’umwana wanjye bwite kuko nanakwiyonkereje. Maze kumva amagambo ya nyogokuru nisanze narize ntabizi, ariko byatumye ndushaho kumunda kurusha mbere, gusa narinsigaranye ikibazo kimwe ” ko nshimye mama yanyanze akanta, papa we byagenze gute? ese nawe yaje kunyanga arigendera?”

Biracyaza……