Nitwa Tom,umusore w’imyaka 35. Nakundanye numukobwa twiganaga muri kaminuza ariko icyo gihe namurushaga imyaka 3. Numvaga arubwambere mbonye umuntu wankunda nkuko yankundaga, nanjye nuko naramukundaga cyane kuburyo ntifuzaga kumubona arira cyangwa ababaye. Nyuma y’amasomo akenshi twabaga turi kumwe, tuganira n’ibindi….Yari umukobwa mwiza cyane ndetse hari benshi bifuje ko bakundana na we ariko arabangira aba arinjye yemera. Iyo nabitekerezaga numvaga binshimishije cyane kuba arinjye wamutsindiye!
Buri weekend uwo mukobwa yajyaga gusura mama we wari utuye nko mw’isaha imwe uvuye kw’ishuri. Nanjye ubwo akenshi nasigaraga nsubira mu masamo ndetse nkakora n’imirimo ntabonye uko nkora mu minsi y’amasomo. Akenshi yambwiraga ko ajya kureba mama we kuko yarakeneye umuntu umuba hafi nyuma yaho papa w’uwo mukobwa apfiriye. Ndetse akenshi namuhaga amafaranga yo gushyira mama we ngo amufashe mu tubazo yabaga afite ndetse uwo mukobwa aza kubimenyera akajya ahora ambwira ibibazo maman we afite ku buryo niyo nabaga nta mafaranga mfite naguzaga inshuti zanjye kugira nkunde mushimishe, utwo dufaranga nutwo nabaga nizigamye ku yo nabonaga buri kwezi.
Hashize nk’amezi ane dukundana nibwo inshuti yanjye magara Luc yambwiye ko yabonye umuntu usa nka wa mukobwa w’inshuti yanjye muri weekend , ari mu kabari ari kubyinana n’undi musore basinze bikabije. Ibyo ntago nabyemeye na gato ahubwo numvise ndakariye uwo mutype cyane numva ko ari kuvuga nabi uwo mukobwa. Ariko natangiye kubyibazaho cyane, ntangira kwibaza impamvu atajyaga ashaka ko tuvugana kuri phone igihe yabaga yatashye muri weekend, kuko yambwiraga ko nta mwanya aba afite, ariko kanya aba abonye ko kuba ari hafi ya mama we.
Nakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo rimwe na rimwe iyo yatahaga muri weekend yansigiraga ibijyanye n’amasomo byo kumukorera. Naramwizeraga cyane ntago natekerezaga ko yankwa inzoga nkuko Bari babimbwiye. Ya nshuti yanjye yarongeye iza kumbwira bwa kabiri ko noneho yiboneye wa mukobwa neza neza ko ariwe ariko njyewe nkakomeza muhakanya ko amubeshyera. Naje kwigira inama yo kuzabaza wa mukobwa ibyo bari bambwiye ariko nza kubivamo kuko numvaga ko Ari buhite atekereza ko ntamwizera bigatuma dushwana kandi nibyo ntifuzaga.
Umunsi umwe, nibwo wa muhungu w’inshuti yanjye yanjyanye mu kabari aho yajyaga abona wa mukobwa twakundanaga , hashize akanya gato tugezeyo nanjye nahise byibonera, mubona aje afatanye nundi muhungu akaboko, bari kunkwa itabi banasinze…..numvise mbaye nkutaye umutwe mpita mpaguruka ndagenda. Uwo munsi nabwo gutobora ngo mbimubwire byarananiye, kuko ntagihamya narimfite. Yaragarutse mwereka rwose ko ntakibazo gihari, nkakomeza nishinja mu mutima nti wenda hari ibyo njyewe ntamuhaye akajya kubishaka ahandi bikaba aribyo bituma ansha inyuma.
Iminsi yakomeje kwicuma ariko ndushaho kumufata neza uko nshoboye nirengagije ibyo yankoreye byose. Ubwo namaze igihe ntamafaranga ahagije mfite kubera yose nabaga nayamuhaye ngo nkunde mushimishe, igihe cye cyo gutaha kigeze anyatse amafaranga mubwira ko ntayo mfite, yarantutse cyanee ahita ambwira ko atakomezanya nanjye, mu mutima narimbabaye ariko nanishimye kuko nari narabuze aho mbihera ngo ntandukane nawe.
Hashize iminsi mike yaragarutse ansaba imbabazi ko yahubutse ko akinkunda ariko ndamwangira kuko muri iyo minsi yarishize bitandukanye nawe nibwo naje kumenya amakuru ye yose, ukuntu yambeshyaga ko atashye kandi yigiriye kureba abandi bahungu, bagakoresha ya mafaranga namuhaga bagura inzoga, ndetse no muri iyo minsi twarashwanye nigeze kumubona mw’ishuli ari gisomana nundi muhungu. Byarambabaje ariko nshimira Imana cyane yo yatumye mbasha gutandukana nawe. Ubu ndatuje meze neza nubwo ntarongera kugira undi nkundana nawe ariko nize ko ntagomba kugendera Ku buranga gusa igihe nshaka umukobwa twakundana……..
More Stories
Relationship Stories: “Man accuses girlfriend of cheating after spotting reflection of phone in her eyes”
Christmas Confessions: “My wife dated my sister’s brother-in-law and now we have to spend Christmas together”
Man proposes to girlfriend while she’s asleep and puts ring on her finger as surprise