December 23, 2024

INSIGAMIGANI: “YARIYE KARUNGU”

Yariye Karungu iyi ni insigamigani babwira  umuntu iyo babonye yarakaye cyane cyangwa yarubiye,ni bwo bagira bati:”Naka yariye karungu”.

Byakomotse k’umugabo witwaga Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bo mu Rwampara rwa Biryogo i Kigali ahayinga mu mwaka w’1700.

Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali,akaba umushumba rwoma(akora akazi ko kuragira gusa),yabayeho mu gihe cy’umugabo witwaga Mushoranyambo,uzwi mu mateka nka Serugarukirampfizi,wawundi uvugwaho ubusambo buhebuje.

Serugarukirampfizi yabaga mu Buganza,ariko kubera ubusambo bwe barananiranywa ajya gutura mu Bwanacyambwe(Kigali ),ahitwa ku Gasharu ari ho yaje kwita i Mburabuturo.

Amaze kuhatura,umugore we yabuze amavuta y’inka ,yajya no kuyaguza abaturanyi bakayamwima, Serugarukiranpfizi abyumvise ati:”Ino si inturo ni imburabuturo”.Izina rifata ubwo, Biba aho biratinda bukeye arapfa azize ubusambo bwe.

Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari,n’umushumba wabo Rwujakararo.

Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane,ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo,nicyo cyatumye apfa asize umugaragu umwe mu mushyo utagira ingano.Nyuma y’iminsi mike, wamushumba na we yaje gupfa.

Nyirakamugore n’umukobwa we basigara muri ayo mashyo bonyine,bakajya basimburanwa kuyaragira.

Muri icyogihe mu Rwampara hakaba umugabo witwaga Karungu bamubwira ko muka Serugarukirampfizi ashaka umushumba umuragirira inka,arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo,amusaba amata y’ubushunba dore ko yari rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko yari abonye umugabanyiriza umuruho, Karungu amaze kubona ubuhake,asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza,ariko Karungu uwo akaba igisambo kurenza Serugarukirampfizi,yimuka mu Rwampara n’umugore we basanga Nyirakamugore i Mburabuturo,abaha inka cumi z’imbyeyi z’intoso.

Karungu amaze kuzishyikira aha itegeko Nyiraneza ati:”ujye unywa amacunda gusa naho ikivuguto n’inshyushyu ubimparire,Nyiraneza yemera ubusambo bw’umugabo we, Bukeye yongera kubwira umugore ati:”dore tumaze kubona amavuta na yo uge uyamparira”.Nyiraneza abyemera ariko agononwa.

Bukeye aganyira abandi bagore bamugira inama yo kujya asangira n’umugabo we, Nimugoroba Karungu acyuye yinikiza inka zihumuje ajya mu inzu umugore ararura amuhereza indosho(ikiyiko gikoze mugiti)na we afata indi barasangira,Karungu aramureba ariko ntiyamubuza,Yiyemeza kumuharika.

Bukeye ntiyazuyaza ajya kurambagiza undi mugore ku Kacyiru,ahasanga umugore w’ikirongore(ukiri umuto) witwa Nyirakamagaza,aramusaba aramuhabwa.Amugejeje mu rugo na we amutegeka ko atagomba kurya ku birunge(ibiryo birimo amavuta y’inka).

Nyirakamagaza arabyemera ariko akajya abirya rwihishwa,bukeye Karungu arabimenya ahimba amayeri,abwira umugore we ati:” nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza”.

Guhera ubwo umugore yamara kurunga akajya gusigariraho umugabo ngo ashokere,umugabo agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya,Umugore yahindukira agakubitwa n’inkuba akibaza umwiba bikamushobera.

Karungu yataha akabura icyo arya akamuhoza  ku nkeke,Hashize iminsi Nyirakamagaza ashaka kugenzura ngo amenye umwiba.Bigeze mumashoka y’inka,yohereza umwana ngo abwire Karungu ko atabaye i wabo bamutumyeho ngo atebuke.

Gusa yaramubeshyaga ahubwo yihisha munzu,Karungu akibyumva ayabangira ingata ajya kwiba bya birunge nk’uko yamenyereye,Agisumira urwabya atangiye kuroha yo,Nyirakamagaza ati:”ubwo uragira ibiki?”. Karungu aramwaragurika,aterura urwo rweso rw’ibirunge arucinya umugore rumusandariraho,Nyirakamagaza ararubira asingira Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashikura aracira afata na bya birunge arabimusiga maze induru ayiha umunwa rubanda barahurura basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n’ibirunge umubiri wose,inkwenene bayivaho bati:”Nyirakamagaza yariye Karungu yamuciye amazuru amuziza ibirunge yamwibye!”.

Kuva ubwo babona umuntu warakaye cyane bati:”yariye Karungu”.

Kurya Karungu ni kurakara bikabije cyangwa kurubira.