December 22, 2024

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWIGA MU ISHURI RIKURU RYA POLISI Y’U RWANDA-MUSANZE

Police y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuli rikuru rya polisi y’u Rwanda riherereye mu Ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Musanze ko ababishaka kandi bujuje ibisabwa, batangira kwiyangikisha ku Cyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo guhera tariki ya 15 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 10 Mutarama 2021



Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 23 y’amavuko
  3. Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuli yisumbuye
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu bigaragazwa n’icyangombwa gitangwa n’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru.
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikobwa w’akagali atuyemo.
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
  7. Kuba afite ubuzima buzira umuze byemejwe na muganga wemewe na Leta





Kanda hano usome itangazo n’uburyo bwo kwiyandikisha  Itangazo rya police