July 7, 2024

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RY’U RWANDA RYIGISHA IMYUGA N’UBUMENYINGIRO (RWANDA POLYTECHNIC), MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (Higher Education Council) buramenyesha
abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bitegura gutangira umwaka wa mbere mu
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic – IPRCs), bifuza
gusaba inguzanyo yo kwiga ibi bikurikira:

1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 21/01/2022 kugeza ku ya 14/02/2022. Nyuma y’ayo
matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.

2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze gusaba umwanya (Application for Admission) muri
“Rwanda Polytechnic”.

3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira:
https://mis.hec.gov.rw/bursary/Apply-Local




4. Usaba inguzanyo asabwa kuzuza neza amakuru yose akenewe kugira ngo ubusabe bwe buzigweho.
Ubusabe bwujujwe nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.

5. Usaba agomba kuzuza neza ahabugenewe: i) nimero y’indangamuntu, ii) nimero yahawe na
Rwanda Polytechnic asaba ishuri (reference number), iii) email ye ikora neza kandi akabika
neza umubare w’ibanga (password), iv) nimero ye ya telefoni.

6. Usaba inguzanyo yomeka ahabugenewe (attachment): (a) Kopi y’Indangamuntu, (b) Amanota
yabonye mu kizami gisoza umwaka wa gatandatu (“Results Slip” cyangwa “Equivalence” ku bize
muri porogaramu mpuzamahanga).

7. Kugira ngo ubusabe bugire agaciro, amazina ari ku ndangamuntu agomba kuba ahuye n’ayo ku
mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye cyangwa ari kuri “results slip” cyangwa kuri “equivalence”.

Mu gihe bidahuye, usaba agomba kubanza kubikosoza muri NESA cyangwa NIDA mbere yo gusaba
inguzanyo.

8. Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri email: scholarship@hec.gov.rw cyangwa mugahamagara
kuri nimero ikurikira: 0791504860.

Icyitonderwa:

1. Mu gihe bibaye ngombwa ko umunyeshuri yifashisha undi muntu mukuzuza ubusabe bwe, ajye
yibuka gushyiraho” email” na telefone bye bwite

2. Iri tangazo rireba gusa abasabye kwiga muri “Rwanda Polytechnic”. Abanyeshuri bashaka kwiga
muri Kaminuza y’ u Rwanda (University of Rwanda) bazamenyeshwa igihe cyo gusaba
inguzanyo