November 21, 2024

Menya Inkomoko y’insigamigani ‘Yigize Syoli’

Uyu mugani baca ngo: “Yigize Syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akananirana muri byose; ni bwo bagira, bati: “Uno mwana cyangwa uno muntu yigize Syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka wa 1600.

Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w’umukogoto; akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi: nk’intare, ingwe, imbogo n’izindi

Agezeyo abwira sebukwe, ati: “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze; ati: “Ndetse n’abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: “Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko kigize”. Ya minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw’umuhungu. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati: “Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?” Syoli, ati: “Nta bwo mpigana n’abandi mpiga genyine.

Se, ati: “Ese mwana wange niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?” Syoli ati: “Aho nabereye sindahigana n’abandi.” Se ararakara; ati: “Nkabona n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!” Yungamo, ati: “Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!” Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yange nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!” Nuko aturumbukana icumu n’umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira, agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru.

Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize Syoli

Kwigira Syoli = Kunanirana mu mico.