December 23, 2024

Nitwa Patrick, nkaba nkora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto(ubumotari). Mbandikiye ngirango mungiire inama kuko nayobewe icyo nakora.

Nakundanye nuukobwa ariko hashize amezi make duhita tubana kuko numvaga maze gukura bihagije kandi nanishoboye kuburyo nari gutunga umuryango wanjye. Uwo mukobwa ntago narinzi imico ye bihagije ariko nabonaga ntacyo itwaye cyane cyane ko nta muntu uba mwiza ijana kw’ijana. Tukibana nabonaga ari byiza rwose twishimanye ntakibazo, nyuma nza kumuha igitekerezo cyuko yashaka icyo gukora kugirango tuzamure urugo rwacu ariko nabonye atabyumvise neza mba byihoreye. Buri munsi uko najyaga ku kazi nasigaga amafaranga yo guhaha, rimwe ntashye nibwo yambwiye ngo amaze kurambirwa imiromo yo mu rugo ngo akeneye umukozi wo kumufasha. Mubyukuri ntago aruko nifuzaga ko avunika ariko ntago nabyakiriye neza kuko twabanaga turi babiri mu nzu ntawundi muntu, kandi nta n’umwana twari twakagira byibuze ngo akenere uwo kumufasha, iyaba atwite nabwo nari kubyumva. Ibyo byose byatumye ntangira kwibaza ukuntu namubwiye ko yashaka icyo yakora ariko akanga kandi mu byukuri ansaba amafaranga menshi yo kumwitaho muri byose nk’umugore. Nagirango mungire inama kuko byatumye nshwana na we , ubu ntago tuei kuvugana neza.

Murakoze.