December 23, 2024

“Umugabo wanjye ashaka ko ndeka akazi nkaguma mu rugo ndera abana”

Umugore yabwiye umugabo we ko agomba kuzajya amwishyura amafaranga buri kwezi niba ashaka ko aguma mu rugo. Ariko uwo mugabo ntago yemeye ibyo umugore amusaba ahubwo agakomeza kwemeza ko umugore agomba kuguma mu rugo akita ku bana babiri bafitanye ndetse nindi mirimo inyuranye.

Ibyo byabaye nyuma yuko umugore yaramaze kubona akazi kamuhemba umushahara muke cyane ku buryo umugabo we yaramukubye gatanu ku mushahara we bityo bikaba intandaro yo kubwira umugore we ko adakwiriye gukora akazi nkako ko birutwa no kuguma mu rugo.

Uwo muryango uteganya kubyara umwana wa gatatu nabyo biri mu byatumye umugabo abwira umugore we ko niba biyemeje kubyara umwana wa gatatu, agomba kureka ako kazi yakoraga akaba arera abana babo. Ariko kuba batarashakanye byemewe n’amategeko byakomeje gutuma umugore ahangayikishwa no kureka akazi ke kuko byari gutuma atagira ifaranga na rimwe ku mufuka, aribwo yafashe umwanzuro wuko umugabo agomba kuzajya amuha miliyoni zirindwi (£7,000) ku kwezi kugirango yemere kureka akazi ke agume mu rugo.

Umugore yakomeje abwira umugabo we ko niyo yakwemera kumuha ako kayabo k’amafaranga nubundi azakomeza kumva adatuje kubera nta kazi gafatika azaba akora.

“Ndabizi Umugabo wanjye ahembwa umushahara ukubye uwanjye inshuro eshanu kandi byashoboka cyane ko twabaho njyewe ntakora ariko sinshaka ko nabaho ntabasha kwigenga mu buryo bw’amafaranga cyane cyane ko tutashakanye byemewe n’amategeko” Yakomeje avuga ko abagore benshi b’inshuti ze bibera mu rugo nta kazi bafite ariko ko bagenda bahura n’ibibazo iyo bibaye ngombwa ko batandukana n’abagabo babo kuko nta kazi baba bafite kabafasha kubaho igihe batazaba bari kumwe n’abagabo babo.

Umugabo we ntago yigeze yemera ubusabe bwe, nkuko umugore akomeza abivuga “Yavuze ko ibyo mvuga bitashoboka ko atakwihanganira kumpa ayo mafaranga hejuru yo kwizera guke mufitiye” Nanjye nahise mubwira ko nzakomeza gukora kugeza byaye umwana wa gatatu yamara gukura nanjye nkahita nongera nkasubira mu kazi.

Umugore yakomeje kugisha inama ku mbuga nkoranya mbaga, benshi mu bamushubije bamubwiye ko umugabo we ari kwikunda. Bamubwira ko atagomba kwemera kuguma mu rugo, ahubwo agomba gukora cyane akagera ku byifuzo bye.