December 23, 2024

“UMWALI” Igice cya 1

Nabyirutse nisanga mbana n’ababyeyi banjye bombi n’abana babiri tuvukanaga. Twari tubayeho neza ntacyo twari tubuze mu buzima pe. Papa yakundaga abana be cyane mbese umuryango we muri rusange, agakora ibishoboka byose ngo tutagira icyo tubura. Na mama yirirwagaga mu rugo akita ku mirimo yo mu rugo ndetse n’umwana muto twari dufite. Ni njyewe wari imfura ku babyeyi banjye, bisobanuye ko nagombaga gufasha mama imirimo uko ntashye mvuye kw’ishuli. Bukeye umunsi umwe papa yaje gukora impanuka arapfa, ubuzima bwari buturangiriyeho kuko niwe twakeshaga byose. Ntago byari byoroshye kwakira urupfu rwa papa kuko yari byose kuri twe.





Mama yatangiye kujya ajya gushakisha ubuzima hirya no hino, natwe bakuru twakomeje kujya kw’ishuli ariko akenshi njyewe nkasiba kuko nagombaga gusigarana abana bato mama akajya gushakisha. Ubuzima bwaje kudukomerera cyane kugeza ubwo nyirinzy yaho twari ducumbitse yatwirukanye tukamara iminsi myinshi tuba mu muhanda. Bukeye haje kuza umugabo uri mu  modoka nziza cyane, arahagarara aza aho twari turi atangira kuvugisha mama. Mama yarakiri mutoya cyane bigatuma akenshi abagabo bashaka kumucyura kuko bari babizi ko papa yipfiriye ariko mama ntabyemere kuko yumvaga adashaka kudutera agahinda. Uwo mugabo yaradufashe adushyira mu modoka ye aratujyana.

Ubwo twageraga mu rugo rw’uwo mugabo twaratangaye kuko hari ahantu heza cyane, inzu y’igitangaza nini cyane. Yatwakiriye muri salon ye nubwo twasaga nabi, ariko ntago yatunennye, ahamagara umukozi ngo atuzanire icyo kurya. Twategereje ko umugore n’abana baza kudusuhuza turaheba bisobanuye ko wenda yabaga ahongaho wenyine. Tumaze kurya batweretse aho dukarabira, mbese baduhaye byose pe, Imana niyo yakoreye muri uwo mugabo kuko mu byukuri uko twasaga ntawari kwemera kutujyana iwe.





Yabwiye mama ko hanze ahafite inzu ikodeshwa ariko ko nta bantu bari barimo ubu, ko twaba tuyigiyemo mu gihe tugishakisha ubuzima kandi ko yazaduha ibyo kurya kugeza mama abonye icyo akora, byari ibyishimo kuri mama, amarira yaramurenze ashimira uwo mugabo wadufashije atatuzi na mba. Twagiye kuba muri iyo nzu, nubwo yari ntoya ariko kuri twe yari nka etage nziza cyane! Mama yarazi gushakisha cyane, yaje kubona akazi ko gukora isuku mu kigo cyari hafi yaho twari ducumbitse, ariko bamuhaga amafaranga makeya ashoboka ku buryo atari kw’ishyura inzu.

Uwo mugabo yabwiye mama ko nta kibazo inzu twaba tuyiberamo ubuntu, byari umunezero kuri twe, kuko njyewe na musaza wanjye unkurikira twongeye kubona amahirwe yo kujya mw’ishuli. Njyewe nari njyeze mu mwaka wa gatandaru w’amashuli abanza musaza wanjye yiga mu wa kane, nagombaga kwitegura kuzakora ikizamini cya leta. Uwo mugabo yemeye kunshakira umwalimu wo kumfasha amasomo kugirango nzatsinde neza. Ubwo ikizamini naragikoze, hashize igihe amanota araza nsanga natsinze ku rwego rwo hejuru ndetse bampaye ishuli ryiza cyane. Ntago nai narigeze ntekereza ko nzakomeza amashuli y’isumbuye kubera ko nabonaga ubuzima bwarabaye bubi, numvaga ari nk’inzozi, ubuzima bwose bwari nk’inzozi….





Biracyaza……