December 22, 2024

“UMWALI” Igice cya 2

Ubwo nagiye mu mashuli yisumbuye, byari ibyishimo kuri mama no ku muryango wanjye ariko cyane cyane kurinjye kuko numvaga inzozi zanjye zigenda ziba impamo. Nubwo nigaga mba mu kigo ntago natinze kumenyera kuko nanyuze mu buzima bubi igihe kinini. Nakomeje gukurikira amasomo bisanzwe. Kuko twari bashyashya mw’ishuli buri wese yagiye yicara aho abonye, ahanini abakobwa bari bicaranye n’abakobwa bagenzi babo, ndetse nabahungu bicaranye. Haje kuza umuyobozi atubwira ko tugomba guhindura uko twicaye, ndetse ahita anahindura imyanya yacu, nguko uko nicaranye na Pascal, umuhungu wari muremure cyane kandi w’ibigango.
Ubuzima bwo kw’ishuli bwakomeje uko bisanzwe, Pascal twaje kuba inshuti bisanzwe akajya ansobanurira amasomo aho ntumva kuko yandushaga ubwenge. Byatumye nsinda amasomo yanjye neza cyane, nkumva binteye ishema kandi ko na mama aho namusize bizamutera ishema nintaha. Ntibyatinze ubwo twagiye mu biruhuko nsanga mama yarimutse, ntago yambwiye impamvu yimutse ariko ntago byanteye guhangayika kuko nabonaga ko ubuzima buri kugenda buza gahoro gahoro. Barumuna banjye bari barakuze bafasha mama mu kazi ko mu rugo igihe yabaga yagiye mu kazi gashyashya yari yarabonye.




Naje gusubira kw’ishuli, uko bukeye amasomo yarushagaho gukomea. Umunsi umwe tuvuye kurya saa sita nafunguye ikayi nari nasize ku meza y’intebe nicaragaho nsangamo agapapuro gato gahinnye kanditseho ngo “Umwali ndagukunda cyane ariko nabuzw uko mbikubwira.” Byanteye kwibaza byinshi ku waba yabyanditse kuko n’umukono we ntago nari nsanzwe nkuzi, nabyeretse Pascal ambwira ko nta muntu atekereza pe, ahubwo arabiseka cyane.

Byarakomeje uko bukeye uko bwije nkasanga agapapuro mw’ikayi y’isomo turi bwige kanditseho amagambo y’urukundo, nibwo naje gutekereza ko uwaba abyandika twigana kuko niwe umenya isomo turi bwige. Bukeye Pascal yaje kunsaba umwanya wuko twavugana ndamwemerera nk’ibisanzwe kandi nk’umuntu umfasha cyane mu masomo ndetse no kungira inama mu buzima busanzwe. Twaricaye turaganira, ambwira ukuntu ariwe wanyandikiraga twa tubaruwa tugufi, ahita anambwira ukuntu ankunda cyane ko yari yarabuze uko abimbwira. Sukubeshya byarantunguye cyane kuko Pascal namufataga nka musaza wanjye, ntago narinzi icyo nahita musubiza uwo mwanya ariko naramuhakaniye, mubwira ko iby’urukundo ntabirimo, kandi ko nta na gahunda yo gukundana mfite mu buzima, yarababaye ndabibona ahita ahaguruka aragenda. Mubyukuri ntago nifuzaga gukundana kuko mama yari yarabimbujije kuva kera, kugirango ntazagwa mu bishuko ubuzima bwanjye bukangirika.

Biracyaza…..