March 12, 2025

MENYA BIRUSEHO: Mbese wabwirwa n’iki ko umuntu agukunda byukuri?

Hano twatandira twibaza duti “ese ubundi urukundo n’iki?” “ese urukundo rubaho?”

Uwabasha gusubiza bino bibazo n’umuntu wigeze gukundwa cyangwa se agakunda kuko icyo gihe amenya igisobanuro cy’ urukundo biturutse ku byiyumviro yagize igihe yarari mur’ukundo. Ariko nkuko tubizi ntago ari buri wese ugira amahirwe yo gukundwa cyangwa gukunda bityo rero bene uwo muntu ntiyabasha kumenya icyo ijambo “urukundo” risobanura. Reka dutangira twibaza igisonanuro cy’urukundo.

Urukundo ni ukwiyumvamo umuntu mu buryo budasanzwe kandi bukomeye, ukamwitaho burigihe, ukamurinda, utifuza kumubura, ugahora wumva ntacyamubabaza ubireba kuburyo niyo ababaye nawe wumva ugize agahinda mu mutima, uba wumva wahora ubona uwo muntu ukunda mu maso yawe utifuza ko yakujya kure habe na mba!

Nkuko tumaze kubibona hejuru urukundo ni ikintu cyiza cyane buri umwe kw’ isi yakwifuza kugira kuko gukunda ugakundwa biranezeza. Gusa ikibazo umuntu uri mu rukundo ahora yibaze niki “ese uriya muntu ankunda nkuko nanjye mukunda?”

Hano tugiye kurebera hamwe bimwe mu byerekana ko umuntu agukunda by’ukuri:

Ahora yifuza kukuba iruhande iteka

Nubwo rimwe na rimwe abantu baba bananiwe biturutse ku mirimo bakoze cyangwa se nubundi bafite akazi kenshi, umuntu ugukunda azahora yifuza kuguha umwanya we kuko uko bukeye aba yifuza kukumenya biruseho anamenya icyo ukunda cyangwa wanga kugirango atazakubabaza.

Arakwizera

Burya umuntu ugukunda by’ukuri arakwizera ku buryo niyo waba uri kure aho atabasha kukubona yumva atuje kubera icyizere akugirira. Urugero ibyo bigaragarira cyane cyane mukuba utareba muri telephone yuwo ukunda ngo urebe abo bavugana kuko uba umwizeye kandi arinabyo wahisemo. Kwizera umuntu ni igikorwa cy’agaciro kanini cyane kuburyo uba ushobora kuzabyicuza ahazaza mugihe urukundo rwanyu rutagenze neza, ariko iyo ukunda umuntu wisanga wamwizeye utanabyikuramo ngo bishoboke.

Igihe cyose umukeneyeho ubufasha ahora yiteguye kukumva

Mubuzima gufashanya ni igikorwa abantu batandukanye biyumvamo ariko atari bose, iyo uziko ufte umuntu witeguye kugufasha/uguhora hafi cyangwa wumva ikibazo ufite uba wumva utekanye mu mutima. Burya rero umuntu ugukunda ahora yiteguye kugufasha mu kibazo cyose waba ufite kabone nubwo yaba ntabushobozi buhagije afite bwo kukuvana muri icyo kibazo.

Mu myanzuro afata akugisha inama

Abantu iyo bakundana burya bafata imyanzuro igiye itandukanye rimwe na rimwe ukanasanga hari nubwo buri umwe afata umwanzuro ku giti cye nubwo ibi kenshi biteza umwuka mubi hagati y’abakundanye. Iyo umuntu agukunda by’ukuri aba yumva wagira uruhare mu myanzuro ye ya buri munsi kuko ntago aba yifuza gukora igikorwa cyakubangamira cyangwa cyakubabaza.

Akureba mu maso

Iyo umukunzi wawe akunda kukureba mu maso iyo uvuga cyangwa ugahora ubona iteka akwitegereza cyane uzamenye ko bimushimisha kuba ari kumwe nawe. Ntago ari ngombwa ko mumara umunsi murebana ariko niyo byaba amasegonda bigira igisobanuro kinini ku rukundo rwanyu mwembi.

Aragushyigikira igihe cyose

Umuntu ugukunda bya nyabyo atuma ikizere wigirira kiyongera, ukumva ufite agaciro kenshi kandi ko washobora icyaricyo cyose wifuza kugeraho. Ibyo byose bigaterwa na cya cyizere akwereka ko agufiye, uburyo agushyigikira ndetse anagutera imbaraga mubyo ukora.

Agushyira mu bitekerezo byahazaza he

Iyo umukunzi wawe ahora yifuza ko uzaba mu buzima bwe bw’ahazaza burya aba yumva atifuza kukubura, ibyo uzabibwirwa nuko mu myanzuro ye afata agushyiramo nkurugero ashobora kukubaza aho wifuza ko mwazatur nimubana,inzu wifuza uko yaba yubatse, abana muzabyara cyangwa uko wifuza ahazaza hawe muri rusange kugirango abashe kubisanisha nibyifuzo bye bwite bityo mutazahitamo inzira zitandukanye kandi ataba yifuza kukubura.

  • Ni byinshi byakubwira ko umuntu akwiyumvamo, ariko ibyo turebeye hamwe ni bimwe by’ingezi byakwereka ko umuntu agukunda nyabyo.
  • Hari icyifuzo cy’ibyo twazavugaho ubutaha, wakwandika muri comment kugirango nzabashe kumenya byinshi mwifuza kumenya. Wanakwandika comment yawe ku byerekeranye nibyo twabonye hejuru ukurikije uko ubyumva!

Murakoze n’ahubutaha!